Home > > Amakuru > > ’N’usingizwe’ indirimbo nshya ya Fortrand Bigirimana yitsa ku rukundo (...)
’N’usingizwe’ indirimbo nshya ya Fortrand Bigirimana yitsa ku rukundo rw’Imana.-Videwo
Thursday 17 September 2020 , by Johnson NDEKEZI

Fortrand Bigirimana umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yyashyize hanze indirimbo yise ’ N’Uhimbazwe’ ivuga ku rukundo rw’Imana.

Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi ufite igikundiro mu Rwanda no mu Burundi, yavuze ko yayihimbye ubwo yari ari mu mwiherero akunze kugirana n’Imana wenyine.

Yagize ati “Kuyihimba byaje ndi mu mwanya w’umwiherero nkunze kugira buri munsi ndi njyenyine, nibwo natekereje ku rukundo Kirisitu yakunze umwana w’umuntu maze urwo rukundo rukaza guhindura amateka ye, yanjye, rukampa ibyiringiro by’ubugingo budashira niko kumva mu mutima hajemo ishimwe ryinshi, ryatumye nandika nti “N’uhimbazwe”.

‘N’uhimbazwe’ iri kuri album y’uyu muhanzi yitwa “Turidegembya” ariyo ya gatatu ye iri mu rurimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda. Iyi album ya Bigirimana usanzwe aba i Burayi yayisohoreye i Kigali mu gitaramo “Fragrance of Worship” yakoze mu 2018.

Icyo gihe yafashijwe n’abandi bahanzi bakomeye nka Maggie Blanchard wo muri Canada, Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Serge Iyamuremye, Luc Buntu, Gaby Kamanzi n’abandi mu gitaramo cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Iyi album ye ya gatatu ndetse na DVD y’amashusho ya “Ntacyo Nzaba” yafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu 2016. Afite izindi ebyiri ziri mu rurimi rw’Igifaransa.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Ntacyo Nzoba”, “Ni amahoro” n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu baramyi bakundwa na benshi mu Rwanda no mu Burundi.

Mu kwivuga, Bigirimana yemeza ko umuziki ari impano yakuranye akiri muto.

Ati “Nasohoye indirimbo yanjye ya mbere mfite imyaka 12. Mfite imyaka 15 nahise ntangiza itsinda ry’abaririmbyi.”

Bigirimana afite umugore umwe n’abana batatu. Yavutse mu 1989.

Reba hano N’usingizwe ya Fortrand Bigirimana

Portfolio

Johnson NDEKEZI

Presenter at GUSENGA TV and Chief Editor at www.gusenga.com

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu
Amamaza

Amamaza
Facebook
Twitter

Gusenga info Limited

United Prayers Ministries ni umuryango wivugabutumwa watangijwe na Pastor Hakizimana Stephen(Etienne) kurubu uba muri Amerca awutangiza 2012 mu rwanda ukomereza muri Uganda aho wagiye ugaba amashami kwisi hose.uzwi nka ABANYAMASENGESHO Kurubu ukaba ufite ikinyamakuru www.gusenga.com ndetse na Online TV Gusenga TV.
© 2018-2020 Gusenga.com . Design by fabu1da