Home > > Amakuru > > Kwizera na Chemsabitegura kurushinga bakoze itsinda bise ’Cheric’ ryo (...)
Kwizera na Chemsabitegura kurushinga bakoze itsinda bise ’Cheric’ ryo kuramya no guhimbaza Imana
Thursday 1 October 2020 , by Johnson NDEKEZI

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda wungutse itsinda rishya ryitwa "CHERIC" rigizwe na Eric Kwizera na Chemsa Niyonsabaaba bombi bakaba ari abakunzi ndetse bakaba bitegura no kubana akaramata umwaka utaha wa 2021.

Kw’ikubitiro Cheric basohoye indirimbo yabo ya mbere bise ’Ni umuremyi wanjye’, gusa basanzwe ari abanyamuziki bakomeye dore ko umukobwa ari umuririmbyi muri korali naho umusore akaba ari umuhanzi akaba na Producer ubimazemo imyaka 3. Cheric, bavuga ko bazakomeza kuririmbana ari babiri, uko Imana izabashoboza.

Eric Kwizera azwi ku izina rya Eric-K3 mu gutunganya indirimbo z’amajwi, akaba yibanda cyane ku ndirimbo za Gospel. Atuye i Nyamirambo, akaba asengera kuri Horeb Seventh Day Adventist Church. Avuga ko afite inyota yo gushyira itafari ku muziki wa Gospel.

ati "Maze imyaka 3 nkora umuziki mu buryo bwa production (gutunganya amajwi). Ninjiye mu bijyanye no kuririmba bitewe n’uko numva mfite ubushake bwo gushyira itafari muri industry ya Gospel music mu Rwanda".

Eric Kwizera (Eric-K3) avuga ko yagize igitekerezo cyo kuririmbana n’umukunzi we Chemsa, mu bihe bya ’Guma mu rugo’.

Yagize ati "Girlfriend wanjye yitwa Chemsa Niyonsaba, tumaranye imyaka itatu, turi guteganya gukora ubukwe mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2021. Igitekerezo cyo kuririmbana cyatangiye kuzamuka cyane igihe Covid-19 yazaga bikaba ngombwa ko abantu baguma mu rugo (Lockdown)".

Yakomeje avuga ko ubwo abantu bari bamaze igihe kinini batajya mu materaniro, we n’umukunzi we batekereje uko batangira kuririmbana. Ati "Icyo gihe ntitwari tukijya mu materaniro yo gusenga, twasengeraga mu rugo. Niyumvisemo ko namusaba tugatangira kuririmbana kuko numvaga duhuye n’ibihe nk’ibyo tubana byakongera ubusabane kandi tugatanga ubutumwa ku bandi... Iyi gahunda rero yo kuririmbana tuzayikomeza kuko twasanze ntacyo yahungabanya mu mibanire yacu".

Eric-Kwizera yavuze ko nk’itsinda rya babiri, bahereye ku ndirimbo bise ’Ni umuremyi wanjye’ banditse bavuga ku Uwiteka. Ati "Indirimbo iravuga ku Mana yacu nk’Umuremyi wa byose. Nayanditse mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Umuntu wumva iyi ndirimbo arasangamo ibihamya by’uko Imana ari Umuremyi wa byose bimutere gukomeza kuyizera, ni nayo mpamvu twayise NI UMUREMYI WANJYE".

Umva indirimbo ya mbere ya CHERIC

Johnson NDEKEZI

Presenter at GUSENGA TV and Chief Editor at www.gusenga.com

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu
Amamaza

Amamaza
Facebook
Twitter

Gusenga info Limited

United Prayers Ministries ni umuryango wivugabutumwa watangijwe na Pastor Hakizimana Stephen(Etienne) kurubu uba muri Amerca awutangiza 2012 mu rwanda ukomereza muri Uganda aho wagiye ugaba amashami kwisi hose.uzwi nka ABANYAMASENGESHO Kurubu ukaba ufite ikinyamakuru www.gusenga.com ndetse na Online TV Gusenga TV.
© 2018-2020 Gusenga.com . Design by fabu1da