Home > > Amakuru > > Innocent Muvunyi yakoze indirimbo ihumuriza abaterwa ubwoba n’ibihe.
Innocent Muvunyi yakoze indirimbo ihumuriza abaterwa ubwoba n’ibihe.
Tuesday 21 July 2020 , by Johnson NDEKEZI

Innocent Muvunyi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ” sample” na “Ntacyo nzatinya” yashyize hanze indimbo ihumuriza abantu mu bikomeye banyuramo byose.

Indirimbo “Umugambi” yagiye ahagaragara ku wa 17 Nyakanga 2020. Iyi ndirimbo yo kuramya guhimbaza Imana irahumuriza abantu kwihanganira ibikomeye banyuramo kuko ngo ” Imana yemeye ko uvuka igufitiye umugambi.”

Hari aho Innocent muri iyi ndirimbo agira ati” Irabikora , yemeye y’uko uvuka, iyoo, kuba ukiriho ni ubushake bwayo, igufitiye umugambi, igufitiye umugambi.”

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 abantu benshi basubiye inyuma mu gukorera Imana abenshi bibatera kwiheba.

Innocent Muvunyi yatubwiyeko atari byiza gusubizwa inyuma n’ibyo unyuramo ahubwo ugomba gushikama ugasaba Imana kuko yo Iteza amapfa ni nayo itanga aho bahahira.

Ati “ Umunsi ukoye jyushimira imana ku bwayo ufite byinshi byo gukora, wongereye amahirwe ngaho seruka nk’intwari, ntamvura idahita hora humura iteza amapfa ni nayo itanga aho bahahira.”

Kanda hano wumve indirimbo ya Muvunyi Innocent irimo ubutumwa buhumuriza abantu kudakangwa n’ibihe bikomeye banyuramo.

Portfolio

Johnson NDEKEZI

Presenter at GUSENGA TV and Chief Editor at www.gusenga.com

Duhe ibitekerezo
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.

Izindi Nkuru
Ibitekerezo byanyu
Amamaza

Amamaza
Facebook
Twitter

Gusenga info Limited

United Prayers Ministries ni umuryango wivugabutumwa watangijwe na Pastor Hakizimana Stephen(Etienne) kurubu uba muri Amerca awutangiza 2012 mu rwanda ukomereza muri Uganda aho wagiye ugaba amashami kwisi hose.uzwi nka ABANYAMASENGESHO Kurubu ukaba ufite ikinyamakuru www.gusenga.com ndetse na Online TV Gusenga TV.
© 2018-2020 Gusenga.com . Design by fabu1da